Ikipe y’igihugu Amavubi itsinze Benin ibitego 2-1, mu mukino waberaga muri Sitade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera mu gihugu cya Marocco.
Rutahizamu Nshuti Innocent yanditse amateka yo gutsindira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye.
Ni we watsinze igitego cyo kwishyura mu mukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Bénin.
Muri iyi mikino yo gushaka yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco, mu itsinda D Amavubi yahise aguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 5 aho arushwa inota rimwe na Benin ya 2 ndetse n’amanota 2 na Nigeria ya mbere.
Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzasura Nigeria mbere yo gusoza rwakira Libya hano muri Stade Amahoro.