in

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugera mu Rwanda yemeje bidasubirwaho ikintu agiye gufasha iyi kipe yabonye imaze igihe yarabuze

Rutahizamu w’umugande uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports Ojera Joachim yageze mu Rwanda yemeza ko agiye gufasha ikipe ya Rayon Sports.

Mu ijoro rya cyeye rutahizamu Joachim Ojera uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports nibwo yasesekaye ku kibuga k’indege i kanombe agirana ikiganiro n’abanyamakuru b’imikino baje kumwakira ndetse n’abamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports.

Joachim Ojera wakiniraga ikipe ya URA, yaraye yameje bidasubirwaho ko aje gufasha ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe ndetse no kuyifasha kwerekeza mu mikino nyafurika iyi kipe yari imaze igihe ititabira. Ojera yavuze ko aratsindira ikipe ya Rayon Sports ibitego muri iki gihe gito agiye kumara hano mu Rwanda kuko ngo nicyo kintu irimo kubura.

Mu cyumweru tariki 26 Mutarama 2023, habura amasaha make isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ngo rifungwe nibwo Joachim Ojera yatangajwe n’ikipe ya Rayon Sports ko yamaze gusinyira iyi kipe igihe cy’amezi 6 ariko aje nk’intizanyo ya Uganda Revenue Authority nyuma yo kuba atarabonaga umwanya uhagije muri iyi kipe.

Joachim yitezweho ibitego byinshi n’abakunzi ba Rayon Sports cyane ko iyi kipe ari byo ibura kandi nawe ni uko aje hano mu Rwanda abizi. Uyu musore aratangirana imyitozo n’abandi bakinnyi kuri uyu wa gatatu bitegura umukino iyi kipe ifite muri iyi wikendi n’ikipe ya Kiyovu Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwicyeza Pamella ku munsi we w’amavuko yabwiwe amagambo y’urukundo na the Ben maze nawe kwihangana biranga

Noneho bamuhaze! Ronaldo ibitekerezo byamubanye byinshi yibaza aho ari bwerekeze kubera ibyo yabwiwe n’umutoza