in

Rutahizamu ikipe ya Kiyovu Sports yari itegereje ukomeye cyane yagize ikibazo cy’imvune igomba kumara amezi 6

Ikipe ya Kiyovu Sports iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, yari yamaze kumvikana n’umukinnyi ukomeye cyane wakinnye mu gihugu cya Portugal ariko ntabwo akije.

Hashize iminsi ikipe ya Kiyovu Sports bitangajwe ko yarezwe muri FIFA kubera gukora amakosa yo gusesa amasezerano y’abakinnyi bari basinyishije bikabaviramo gucibwa Milliyoni zirenga 90. FIFA yaje kumenyesha iyi kipe ko itemerewe kwandikisha abakinnyi mu gihe itabanje kwishyura aya mafaranga.

Iyi kipe yaje kuganira n’aba bakinnyi bayireze bumvikana ko izajya ibaha amafaranga macye macye. Kiyovu Sports nyuma yo kudohorerwa yatangiye gutangaza abakinnyi yasinyishije. Amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Congo witwa Kader Bidimbou George bari bamaze kumvikana atakije kubera ikibazo k’imvune yagize igomba kumara amezi 6.

Uyu rutahizamu ukomeye yakinnye mu makipe akomeye cyane ariko n’ikipe yo mu gihugu cya Portugal. Mu makipe yakiniye harimo AFS Leopards, CABBA, Diables Noirs, Hafia, Olimpique Khouribga, Sanjoanense, ACNFF hamwe na JS Talangaï.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yabanje kumuhwitura! Umuhungu wa Zari The Boss Lady yasabye umugabo we Shakib Lutaaya ikintu gikomeye cyane

Yaribyaye pe! Gloria yashimiye Imana kubera ibyiza yagejeje ku mukobwa we ufite ubwiza nk’ubwe (Amafoto)