in

Rutahizamu Héritier Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na FERWAFA, yahise asinyira ikipe ye amasezerano mashya

Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu warangije ibihano yari yarafatiwe na Ferwafa yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mukinnyi wahoze muri Rayon Sports ari kumwe na Sylla Aboubacar ukomoka muri Côte d’Ivoire na Mohamed Lamine Ouatarra bakuye muri JS Kabyle yo muri Algeria, berekanywe n’iyi kipe yo muri Congo Kinshasa nk’abakinnyi bayo mu myaka ibiri iri imbere.

Luvumbu wari inshuti y’abafana ba Rayon Sports, yatandukanye nayo kubera kwishimira igitego akora ikinyemetso gifite aho gihuriye na politiki.

Byabaye mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Pelé Stadium, hari tariki 11 Gashyantare, hagati ya Rayon Sports na Police FC, Luvumbu yatsinze igitego agiye kucyishimira akora ikimenyetso apfuka ku munwa, ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Iki gikorwa ni icya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n’abaturage ba Congo, hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Babu wa Isibo TV yahamijwe n’icyaha yashinjwaga, ahita akatirwa

APR FC yatangaje ko igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe abiri akomeye muri Tanzania