in

Rutahizamu Ani Elijah uherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje i Burayi nyuma y’ibyumweru 2 gusa asinyiye Police FC – AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, nibwo rutahizamu w’umunya Nigeria Ani Elijah yafashe indege imwerekeza mu Bubiligi, aho agiye mu igerageza mu ikipe ya Charleroi yaritsinda akazahita ayisinyira.

Tariki 5 Kamena uyu mwaka, nibwo Ani Elijah yari yasinyiye ikipe ya Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, aho yari imukuye mu ikipe ya Bugesera FC.

Biteganyijwe ko azamarayo icyumweru ari mu iheregeza muri iyi kipe, yaritsinda agasinya amasezerano y’imyaka 5 ndetse akaba yatangwaho asaga miliyon 300 Frw.

Ikipe ya Charleroi ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, yashinzwe mu 1904. Iyi kipe kandi yazamutse mu cyiciro cya mbere bwa mbere mu 1947-48.

Ani Elijah ukomoka muri Nigeria, aherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, aho yagaragaye mu mwiherero gusa ntiyabasha kuyikinira kuko hari ibyo atujuje ijana ku ijana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abatoza bashya ba APR FC barangajwe imbere na Nović, batangiye akazi i Shyorongi

Juvenal wari ufite umurima w’ibigori yageze aho yabihinze asanga babitemaguye bahagize ikibuga