in

Rusizi: umugeni wari ugiye gusezerana bamubengeye ku murenge

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi 2022 mu karere ka Rusizi nibwo humvikanye inkuru y’umusore wari ugiye gusezerana n’umukobwa ariko bikaza kurangira amubengeye ku murenge.

Aha ni mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkanka aho umukobwa n’umusore bafi bafite gahunda yo kujya gusezeranira ku murenge, umukobwa ageze ku murenge ategereza umusore ariko ntiyazira ku gihe, ndetse naho ahagereye umusore yanga ko basezerana.

BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko bijya gutangira umukobwa yahamagaye umusore bari bafitanye gahunda yo gusezerana ariko telephone yanga gucamo. Nyuma y’igihe kitarambiranye umusore yaje kuza ku murenge agenda anyuranyura mu batashye ubukwe bwabo arimo kumwenyura.

Ikintu cyatangaje abantu rero nuko akihagera yahise abwira abari aho ngaho ko atarasezerana, bamubajije impamvu avuga ko mu muryango w’iwabo nta muntu numwe umushyigikiye. Ubwo yaganiraga na BTN yavuze ko we n’uyu mukobwa baganiraga ndetse bagashyira ku murongo iby’ubukwe bwabo, ati” umukobwa yarazaga tukaganira byose, ndetse naba ndi no mu isoko cyangwa ntashye akaza nkamuherekeza ariko nzi ko bizakunda”.

Yavuze ko bitewe n’umugore yari afite iwabo batashakaga ko azana undi. Yakomeje avuga ati” yambwiye ko yavuganye n’ababyeyi banjye ko bari buze, nari mvuye gushaka ababyeyi bambwira kutanyura mu rugo kuko twatinze, bati ngwino turagutiza imyenda wambare ujya gusezerana ureke kudutesha umutwe”.

Uyu mukobwa wari witeguye ubukwe nawe yashimangiye avuga ko yari amaze igihe aganira n’umukunzi we byose yizeye ko biri ku murongo. Ati” mu gitondo yambajije niba twahagurutse, njye mubwira ko ababyeyi bahageze, uburyo byahindutse njyewe ntago mbizi”

Abo mu muryango wumukobwa bakomeje kwitotombera ibyo uyu musore w’umuhemu akoreye umwana wabo amutesha agaciro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu myambaro myiza Real Madrid yerekeje I Paris (Amafoto)

Ibibaye ku munyamakuru Ndahiro Valens Papy ni akumiro(Video )