Rusizi: Umushoferi wa Kompanyi imwe itwara abantu hano mu Rwanda yaparitse imodoka ashiduka yitwaye igwa mu mpanga ijyana n’abari ba yirimo
Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2023 Muri Gare ya Rusizi Imana yakinze ukuboko,ubwo imodoka ya Kompanyi ya Volcano itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yamanukaga butosho ikagwa mu manga ubwo shoferi wayo yari ayiparitse ategereje abagenzi.
Bivugwa ko uyu mu shoferi yari ategereje abagenzi hari n’abari bamaze kujya mo ndetse n’imodoka ya yiteze ibuye gusa mu buryo na we atazi imodoka ya hise iporomoka agiye ku yinjiramo ngo ayigarure abari aho hafi baramufata kuko n’ubundi byari byarangiye.
Iyi modoka igwa mu mpanga yari irimo abagenzi gusa Imana yakinze ukuboko nta n’umwe wahapfiriye uretse abagera kuri 5 bakomeretse byoroheje na bo bajyanywe kwa mu ganga.
Abaturage bakomeje bavuga ko mu gihe iyi gate ya Rusizi idahinduriwe imiterere ibi bizakomeza kuba kuko iri ahantu hahanamye bijabije.
Reba video hasi..
Muri Gare ya @RusiziDistrict Imana ikinze ukuboko,ubwo imodoka ya Kompanyi ya #volcano yamanukaga muri Gare ikaruhukira mu mu kabande gahari, batanu bagahita bakomereka. Imiterere y'aho bapakirira abagenzi niyo ntandaro. @Rwandapolice pic.twitter.com/ba62jBow2d
— Radio Rusizi FM 89.8 (@rusiziradio) June 17, 2023
Ibyo Imana ukora biradurangaza ntanuwabimenya uko biri.