in

Ruri muri 4 bya mbere: U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bifite abaturage babayeho neza cyane ku mugabane

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kane mu bihugu bifite abaturage babayeho neza muri Afurika (Best Quality of Life), ku rutonde rwakozwe n’Urubuga Monkey Insider rusesengura amakuru ajyanye n’ubukungu hirya no hino ku Isi.

Uru rutonde rwakozwe hifashishijwe imibare ya vuba y’ibigo mpuzamahanga bishinzwe ubukungu n’iterambere nka Banki y’Isi, IMF, Banki Nyafurika y’Iterambere, Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere, UNDP n’ibindi.

Hibanzwe ku nkingi eshatu kugira ngo ibihugu bihabwe amanota, aho iya mbere yarebwe ari iyo kubaka umuturage ushoboye (Human Development Index) ishingira cyane ku bijyanye n’iterambere ry’ubuvuzi mu gihugu, uburezi, icyizere cyo kubaho ku baturage na gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza.

Inkingi ya kabiri yarebweho ni ijyanye n’ubukungu aho hibandwa ku iterambere n’ubwisanzure bwo gucururiza mu gihugu, amategeko n’ibindi byoroshya ishoramari n’ibindi.

Indi nkingi yarebweho ni ijyanye n’imiyoborere myiza ireba cyane imitangire ya serivisi za Leta, uko abakozi ba Leta bafatwa, ishyirwaho ry’amategeko na politiki zitandukanye n’uburyo Guverinoma ishyira imbaraga mu guharanira ko byubahirizwa.

Nyuma yo guhuza ibyo byose, ku rutonde rw’ibihugu 12 byagaragajwe nk’ibifite abaturage babayeho neza muri Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane.

Inkingi yo kubakira umuturage ubushobozi rufite amanota 0.534. Ubusanzwe iyi nkingi ibarwa mu byiciro bine, igihugu kiri hagati ya 0.8-1.0, kibarwa nk’ikiri hejuru cyane mu kubakira abaturage ubushobozi, hagati ya 0.7-0.79 igihugu kiba kiri hejuru, ikiri hagati ya 0.55-0.70 kibarwa mu biringaniye mu gihe ibiri hasi biba biri munsi ya 0. 0.55.

Ku nkingi y’ubukungu u Rwanda rufite amanota 52.20% mu gihe mu bijyanye n’imiyoborere myiza rufite amanota 61.32%, byose byahurizwa hamwe rukagira amanota 56.76%.Ku mwanya wa mbere kuri iyi raporo hariho Ibirwa bya Maurice, ku wa kabiri ni Botswana, Seychelles iri ku mwanya wa Gatatu mu gihe ku mwanya wa gatanu hari Namibia.

Mu bihugu 12 byagaragajwe nk’ibifite abaturage babayeho neza muri Afurika, ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba bigaragara kuri uru rutonde ni Tanzania iri ku mwanya wa cyenda na Kenya iri ku mwanya wa cumi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Aba batekamutwe ngo n’abapasiteri mujye mubahana” Ukoresha urubuga rwa X yasabye RIB na Polisi y’u Rwanda gufata umupasiteri wari uri kumwe n’umugore wavugaga ko yaroze Didace wo ku muhima [videwo]

Ibyishimo byari byose ubwo Miss Mwiseneza Josiane yahuraga n’umuraperi Bushali – VIDEWO