Amayobera akomeje kuba menshi ku mwana wapfiriye mu kigo yigagaho ahagana saa sita z’ijoro.
Umwana witwa Imanirakiza w’imyaka 13 wigaga mu mwaka wa mbere ku ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire Rwahi mu, Akarere ka Rulindo, yapfiriye mu kigo yigagaho mu buryo butunguranye.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yatanzwe n’abanyeshuri bararaga mu cyumba kimwe.
Gusa ababyeyi buyu mwana witabye Imana bavuze ko ikigo cyatinze kubaha amakuru y’urupfu rw’umwana wabo kuko bavuze ko bahageze umwana yatangiye kwangirika nkuko amakuru dukesha IGIHE yabitangaje.
Umuyobozi w’ikigo cya Ecole Secondaire Rwahi, Uwimana Jeanne, yatangaje ko uyu mwana yari arwaye igicuri ndetse ababyeyi be bakoze amakosa kuko batari barabibamenyesheje kugira ngo bajye bamwibutsa kunywa imiti.
Nyuma yuko uyu mwana ashizemo umwuka RIB yahise ijyana umurambo we ndetse biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatanu.