Mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru haravugwa umugore wafashwe n’abaturage arimo gukurubana umwana ,avuga ko agiye kumwica ngo kuko yamutwaye amafaranga ibihumbi bine magana arindwi (4700rw)
Uyu mubyeyi bita Mama Hogoza yashinjwa n’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko kumuhohotera ,amukurura hasi mu ishyamba aho uyu mwana umubereye umwisengeneza ahamya ko uyu mudamu atamukunda ndetse ko yamubwiraga ko aramwica natamusubiza amafaranga ye yamwibye.
Nk’uko byagaragaye kuri Youtube, Uyu mwana w’umukobwa wari washwanyagurijweho ikanzu ,yabwiye umunyamakuru ko yazindutse ashaka kujya gusura bene wabo, ariko inkweto ze zikaba zari zacitse ,nibwo yahisemo kwitiza iza nyirasenge mama Hogoza, ndetse n’amafaranga magana abiri yo kudodesha inkweto ze ,umwana wa Nyirasenge(mubyara we) amubonanye amafaranga abwira nyina ko uwo mukobwa ashobora kuba yabibye amafaranga. Nibwo Mama Hogoza yahise amufata agenda amukurura mu ishyamba amubwira ko natamuha amafaranga ye ari bumwice.Mu kumukurura byatumye ikanzu ye icika ibintu byatumye abaturage bose bagaya uyu mugore bamushinja guhohotera umwana muto.Uyu mwana w’umukobwa yakomeje avuga ko uretse nyirasenge na musaza w’uyu mugore ahora amutoteza avuga ko azamwica ,ndetse ko adashaka kumurerana n’abana be bandi afite.
Uyu mugore yireguye ahakana gukubita uyu mukobwa avuga ko nta rwango amufitiye nubwo asanzwe amuziho ingeso yo kwiba.Abaturage bari bahuruye ari nako bagaya uyu mugore ku gikorwa kigayitse yakoreye umwisengeneza we.