in

Rulindo: Abajura bacukuye imva bibamo amafaranga ibihumbi 500 yari ari mu myenda yaseguwe uwari ushyinguyemo

Rulindo: Abajura bacukuye imva bibamo amafaranga ibihumbi 500 yari ari mu myenda yaseguwe uwari ushyinguyemo.

Mu karere ka Rulindo habereye amahano aho abantu batari bamenyekana bacukuye imva biba ibihumbi 500 byarimo.

Amakuru ajya kumenyekana, abaturage bagiye gushyingura basanga imva yacukuwe ndetse n’ibyarimo byaterewe hejuru ni uko maze bahita babimenyesha ubuyobozi bwongera burayisana.

Iyi mva yari ishyinguyemo umugabo uherutse kwitaba Imana mu kwezi gushize.

Ubwo bavaga gushyingura uwo mugabo, umugore we yageze mu rugo ashaka amafaranga ibihumbi 500 bari bafite arayabura ni uko maze yibuka ko yari ari mu myenda baseguye umugabo we wari uherutse gushyingurwa.

Nyuma yo kubimenya, ngo uyu mugore yagiye abiganiriza abagore bagenzi be.

Kuri ubu biracyekwa ko iyi mva yacukuwe n’abasore bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Theogene
Theogene
1 year ago

Birababaze ,sinumva ukuntu uwomuntu yahambanwe izo noti!🤭

Menya ibitego Amavubi asabwa gutsinda Senegal kugirango ave ku mwanya wanyuma

“Iyo modoka ni bwoko ki? Ni igifaru cyangwa ni imodoka y’intambara” RBA yananiwe gusobanura ukuntu imodoka imwe inkwa litiro 330 za lisansi