Mu Karere ka Ruhango humvikanye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya arayotsa arayirya. Iyi nkuru yatangaje benshi mu baturage b’ako gace, aho bamwe babifashe nk’ibisanzwe, mu gihe abandi babibonye nk’ibidahuje n’umuco nyarwanda.
Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya baganiriye na BTN TV, uyu mugabo yishe iyo nzoka ubwo yari mu mirimo ye ya buri munsi. Aho kuyijugunya nk’uko bisanzwe bikorwa, yahisemo kuyotsa no kuyirya, igikorwa cyateye impaka nyinshi mu baturage.
Iyo myitwarire yatumye bamwe mu baturage bagaragaza impungenge, bavuga ko kurya inzoka ari amahano mu muco nyarwanda kuko izi nyamaswa zizwiho gutera ubwoba no kugira ubumara. Gusa, Ntawumenyumunsi we avuga ko atumva impamvu abantu batunguwe n’ibyo yakoze, kuko ngo ku bwe, inzoka ari nk’ibiryo bisanzwe nk’izindi nyama.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mugabo yagize ati: “Inzoka ni ibiryo nk’ibindi. Nayiriye. Kubera iki se uroba ifi ukayirya? Ni nk’uko nariye inzoka kandi birasanzwe.”
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Weralis, yavuze ko iki gikorwa kitari ibisanzwe kandi asaba abaturage kwirinda kurya inyamaswa zidasanzwe. Yagize ati: “Dusaba abaturage kwirinda kurya inyamaswa zidasanzwe kuko zishobora gutera indwara.”
Mu muco nyarwanda, inzoka ntizifatwa nk’inyamaswa ziribwa. Nubwo mu bihugu bimwe byo muri Aziya no mu bice bimwe by’Isi kurya inzoka bifatwa nk’ibisanzwe, abahanga mu buvuzi bagaragaza ko inyamaswa zimwe na zimwe zishobora gutera indwara zitandukanye, harimo n’inzoka.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi busaba abaturage kwirinda gukoresha ibiribwa bidasanzwe batabanje kumenya ingaruka zabyo, hagamijwe kurinda ubuzima bwabo.