in

Ruhango: Umugabo yatesheje agaciro imvune z’umubyeyi yisa se amukebye ijosi

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 35 witwa Mbarorende Jean Marie, wishe se witwa Ntambara Vincent amukebye ijosi.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu musaza w’imyaka 92 wishwe n’umuhungu we, yamenyekanye ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 bikaba byabereye mu Mudugudu wa Mukoma mu Kagari ka Rutabo.

Abatuye muri aka gace babwiye BTN ko uyu mugabo yishe se amuziza ko atajya amuha ku mafaranga ajya ahabwa muri gahunda ya VUP.

Meya w’Akarere ka Ruhango Habarurema Velens, yatangaje ko uyu musore yishe se.

Yagize ati “ Habanje gukekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko hazagenderwa ku bizava mu iperereza.”

Ukekwa yahise atabwa muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aho umwe aciye undi ahacisha umuriro: Menya impamvu ikomeye umutoza mushya wa APR FC azirana urunuka n’uwa Rayon Sports

Wagira ngo bari mu kwa buki: Clapton Kibonke yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga bitewe nibyo we n’umugore we bakoraga (AMAFOTO)