Umugabo yagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe yitwaje inyundo n’akajerekani ka essance gusa ibyo yahaboneye byatumye abantu bakuka imitima
Nteziryayo Callixte w’imyaka 36 y’amavuko, yavuye iwe mu Murenge wa Ruhango, yerekeza mu Murenge wa Mwendo gucyura umugore we.
Ubwo uyu mugabo yari agiye gucyura ntiyagiye imbokoboko ahubwo yitwaje inyundo n’akajerekani ka essence ahageze ashaka kurwana, Sebukwe amutema mu mutwe.
Nteziryayo Callixte atuye mu Mudugudu wa Butare ya 2 Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango, yagiye kugarura umugore we wari wahukaniye iwabo, ahageze abwira ab’iwabo ko bamumuhana n’ibyo yasahuye mu rugo, bitaba ibyo akabatwikisha essence.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yemeje aya makuru aho yavuze ko Callixte yagiye ashaka kurwana bikaza kumuviramo gutemwa na Sebukwe.
Yakomeje avuga ko yari yitwaje akajerekani kuzuye essence yavugaga ko nibatamuha ibyo umugore yatwaye abatwika.
Kuri ubu Sebukwe wa Callixte yahise aburirwa irengero akaba akiri gushakishwa.