in

Ruhango: Umugabo witwa Josué yemereye abaturage ko yishe umwana we w’imyaka 3 amunize yarangiza akamujugunya mu musarane wa metero 12

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi, avuga ko bafashe umugabo ukekwaho kujugunya umwana we mu bwiherero yabanje kumunigisha umugozi.

Agahozo Josué w’imyaka 24 y’amavuko, ashinjwa kwicwa umwana we w’umuhungu Akimanimpaye Fabrice wari ufite imyaka 3 y’amavuko

Uyu mugabo ukuri muto yemeye ko ari wishe umwana we

Agahozo Josué w’imyaka 24 y’amavuko, ashinjwa kwicwa umwana we w’umuhungu Akimanimpaye Fabrice wari ufite imyaka 3 y’amavuko.

Atuye mu Mudugudu wa Bugirinteko,, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Umukozi ushinzwe imali n’ubutegetsi mu Murenge wa Kinazi akaba asimbura Gitifu uri mu kiruhuko cy’ukwezi, Irebukwe Domina yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu Agahozo Josué yabyaranye uriya mwana witwaga Uwimanimpaye Fabrice n’umukobwa ariko ntibabana.

Uyu ushinjwa kwicwa umwana we ngo yaje gushaka undi mugore.

Irebukwe avuga ko Agahozo Josué mbere yo kwica umwana yimutse mu Mudugudu yabagamo ajya kumwicira mu wundi Mudugudu.

Ati: “Mbere yo kumuta mu bwiherero bwa metero 12 yabanje kumunigisha umugozi abona kumujugunyamo.”

Umurambo w’uyu mwana uracyari mu bwiherero.

Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko bategereje Inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zimukuremo mbere yo gukora iperereza kugira ngo umurambo ubone kujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kinazi.

Agahozo Josué ukekwaho kwica umwana we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkwakuzi batangiye kubaza igihe shampiyona y’aba bakobwa izagarukira! Imyambarire n’imiterere y’abakobwa b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yatumye hari abahise bafata icyemezo cyo kuzajya bitabira imikino yabo bajye kwihera ijosho – AMOFOTO

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Gorilla Fc