in

Ruhango: Umugabo wari urinze umurima mu masaha y’igicuku yahuye n’uruva gusenya ubwo umujura yazaga kwiba akamusangamo

Ruhango: Umugabo wari urinze umurima mu masaha y’igicuku yahuye n’uruva gusenya ubwo umujura yazaga kwiba akamusangamo.

Mu ijoro ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, umujura yatemye akomeretsa bikabjje ku ijosi no ku itama umugabo witwa Habimana Faustin amusanze mu murima.

Byabaye taliki ya 23 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Dusenyi, mu Kagari ka Rukina, mu Murenge wa Kinihira.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko Mahigira Jean umaze iminsi akekwaho kwiba amateke mu murima wa mugenzi we witwa Mbyayingabo Innocent, biba ngombwa ko nyiri umurima yiyambaza Habimana  Faustin ngo awumurindire.

Bivugwa ko byageze mu masaha ya njjoro Manihira ajya kwiba yitwaje umuhoro, atazi ko ba nyiri umurima barimo.

Akihagera ngo baramubonye, bagiye kumufata afata umuhoro atema Habimana Faustin  ku ijosi no ku itama.

Mahigira Jean ukekwaho ubujura no gutema umuntu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kabagari kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro.

Uwatemwe.

Ivomo:UMUSEKE.rw

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Mu Gatenga aho imihanda ihurira hasanzwe umurambo w’umugabo yapfuye

Mukansanga Salima iye nayo n’umuturika! Dore abanyarwandakazi 5 b’ibyamamare batunze imodoka z’akataraboneka – AMAFOTO