in

NdababayeNdababaye

Ruhango: Nonaha Ambulance ikoze impanuka igonga umunyeshuri.

Imbangukiragutabara yavaga i Nyanza yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze umwana w’umunyeshuri w’imyaka irindwi wo mu Karere ka ruhango ahita apfa.Iyo mpanuka yabaya ahagana saa Sita ku uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 mu Mudugudu wa Gataka mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango.

Amakuru avuga ko iyi mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi imuvanye mu Biataro bya Nyanza imujyanye mu Bitaro bya CHUK i Kigali, igeze mu Karere ka Ruhango igonga uwo mwana.

Ati “Impanuka yabaye yahise ihitana umwana wigaga mu mashuri abanza, yahise yitaba Imana.”

Umushoferi wari uyitwaye yafashwe ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza.

 

 

SRC:IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Theoneste
Theoneste
2 years ago

Nubwa1 nakumva ambulance yakoze impanuka

Bahavu Jannet n’umugabo we bibarutse imfura yabo (Amafoto)

Ibimenyetso 10 byakwereka ko impyiko zawe zirwaye