in

Ruhango: Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka yari yapfiriye mu muhanda aho yahitanye abapolisi babiri bari bahekanye kuri moto

Ruhango: Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka yari yapfiriye mu muhanda aho yahitanye abapolisi babiri bari bahekanye kuri moto.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, yemeza ko Impanuka y’imodoka yishe aba Polisi babiri bari bahekanye kuri Moto.

Iyi mpanuka yaguyemo abo ba Polisi yabaye saa kumi z’igitondo zo kuri uyu wa 05 Ukwakira 2023 muri uwo Mudugudu.

Amazina y’abo ba Polisi bishwe n’impanuka UMUSEKE dukesha iyi nkuru wahawe ni PC Mushabe Fred na mugenzi we AIP Ngaboyimana jean Felix.

Moto ifite plaque RF112 L naho imodoka ikaba ifite Plaque RAF734C.

Abaturage babwiye UMUSEKE ko hari imodoka yapfiriye mu muhanda wa Kaburimbo ariyo yateje iyo mpanuka yahitanye abo ba Polisi bombi.

Gitifu w’Akagari ka Buhoro, Ayingeneye Marie Jeanne yemeza ko yahageze agasanga iyo mpanuka yabaye koko.

Gusa avuga ko yahageze nyuma y’iminota 30 iyo mpanuka imaze kuba.

Ati”Amakuru arenze kuri ayo mwayabaza Umuvugizi wa Polisi’

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mangwende ntabwo amerewe neza dore ko muri FAR Rabat atanagikirerwa icyo abakinnyi benshi bifuza

RIP! Umusore wari ugize imyaka 39 yibana, yatashye ahita yishyira mu mugozi apfa adasambye