Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramaba hatoraguwe umurambo w’umugore witwa Musanabera Béatrice wari mu kigero cy’Imyaka 50 y’amavuko, yari atuye mu kagari ka Buhanda, bikekwa ko yishwe na mukeba we.
Amakuru avuga ko uyu mugore yatonganiye mu kabari n’umugore basangiye umugabo, basohoka basa n’abatashye ariko bagenda batonganira mu nzira.
Nk’uko abaturage babivuga, Mukeba we yagiye mu nzu afata umuhoro aramutemagura asiga umurambo aho aracika.
Bakomeza bavuga ko ababashije kubona umurambo wa Musanabera bahamya ko yatemwe bikomeye ibice bitandukanye by’umubiri we ndetse uwamutemye ahasiga igitenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko iby’urupfu rw’uyu mugore babimenye, ariko ahakana ko ibyo kuba yishwe atemaguwe na mukeba we atabizi ko byaharirwa n’inzego zibifite mu nshingano.
Gitifu avuga ko ababonye umurambo we bwa mbere bawubonye mu gitondo gusa akavuga ko bishoboke ko yaba yishwe mu masaha y’ijoro.
Umurambo wa Musanabera wajyanywe mu Bitaro by’iGitwe gukorerwa isuzuma.