in

Rugimbana Theogene wamamaye mu itangazamakuru no kuba umufana wa Manchester City ukomeye yageneye ubutumwa abafana b’iyi kipe itorohewe ubu

Rugimbana Theogene wamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse akaba ari n’umufana ukomeye wa Manchester City , yageneye ubutumwa abafana b’iyi kipe nyuma y’ibirego iri gushinjwa.
Ku gicamunsi cy’ejo hashize nibwo amakuru yatangiye gukwirakwira mu matwi y’abantu , amakuru yavugaga ko ikipe ya Manchester City hari ibirego ishinjwa n’inkiko za siporo i Burayi, Premier League ndetse na EUFA . Manchester City ngo irashinjwa amanyanga mu migurire y’abakinnyi , imishara yabo ndetse n’andi masezerano ngo igirana n’abakinnyi mu ibanga.

Rugimbana Theogene umwe mu bafana bakomeye ba Manchester City

Nyuma y’ibyo birego amakuru yavugaga ko Manchester City nibiyihama izahanishwa ibihano birimo gukurwa muri Champiyona , gucibwa amafaranga menshi cyangwa igahagarikwa kugura abakinnyi mu gihe runaka.
Ibyo birego ntibyigeze binezaza abafana ba Manchester City ndetse n’ikipe ubwayo. Umwe mu bo bitanejeje ni Rugimbana Theogene wamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda akaba azwiho no kuba umufana wa Manchester City.
Rugimbana yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze asaba abafana ba Manchester City kutagira impungenge bitewe n’ibyo bumva mu binyamakuru.
Ubutumwa Rugimbana Theogene yageneye abafana ba Manchester City

Rugimbana Theogene yanditse ati “City supporters ntimugire impungenge z’abafana n’ibinyamakuru , Tuzi Ubuzima bw’ikipe yacu naho batwifuza!Icyo mwamenya bizafata igihe kirekire kdi ntibizagera aho bifuza! “.
Theogene yongeraho ati
“Ibi bizacyemuka nitugurisha imigabane ufite amafaranga ava Mu murage W ubucakara”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo rwa Umutoniwase Nadia wigeze kwitabira Miss Rwanda na Niyomugabo wa APR FC rugeze aharyoshye (AMAFOTO)

Rwamagana habereye impanuka iteye ubwoba bikabije aho imodoka itwara Gas igonze abantu batatu bakitaba Imana