in

Rugaju Reagan wakoranye na KNC ndetse akaba inshuti n’uwari umutoza, yavuze impamvu KNC yirukanye umutoza wa Gasogi United

Ku munsi wejo ku wa mbere nibwo amakuru yamenyekanye ko Gasogi United yirukanye umutoza wayo gusa ariko ntibatangaza impamvu birukanye umutoza ndetse n’umwungiriza we.

Rugaje Reagan wahoze akorana na KNC kuri Radio one, yavuze ko impamvu bikekwa ko ari uko umutoza yazanye umwuka mubi mu bakinnyi ndetse akaba atarabyumvikanye kimwe n’umukinnyi ukomeye wa Gadogi United witwa Maripangu.

Maripangu utarashimwe n’umutoza cyane akaba yaranafashije Gasogi United kuba iri aho uri, ntabwo yakoreshejwe Kandi niwe wari uhetse Gasogi United ariko akaba atarakoreshejwe ndetse bikaba byaranatanze umusaruro nkene.

Indi mpamvu ni uko amakuru yemeza ko nta licence afite yo gutoza mu kiciro cya mbere dore ko urutonde rw’abatoza bakomoka mu misiri bafite license A izina rye ritariho.

Bivugwa ko yaba impamvu ya kabiri yatumye uyu mutoza yirukanwa mu kinyabupfura kugira ngo atamwanduriza izina ndetse bakaba batandukanye mu bwumvikane. Ikindi Kandi impamvu ari guhishira uyu mutoza ni uko KNC yanze kugira icyo atangaza yimana amakuru Kandi asanzwe ayatangira ku gihe.

Umutoza yatanze amakuru avuga ko yatashye kubera ko arwaye ndetse ko agiye iwabo kwivuza ndetse ibi Reagan ahita yemeza ko ari ikinyoma kubera ko ntago yarwara ngo atandukane n’ikipe ye ngo n’umutoza wungirije nawe yirukanwe.

Impamvu nyamukuru bemeza ko yirukanwe ni uko nta byangombwa bimwemerera gutoza mu Rwanda afite gusa Andi makuru Kwizigira Jean Claude yamenye ni uko umutoza wa Gasogi United yabwiye nabi KNC nyuma y’aho amubwiye gusimbuza.

Umutoza wa Gasogi United yaramubwiye ngo “nkuko ntakubaza aho ukura amafaranga yo kuduhemba, ntukambaze uko nkoresha abakinnyi. Uzambaze umusaruro” ibi byababaje KNC ndetse bapfa n’abandi bakinnyi KNC yirukanye ndetse n’abandi umutoza adakoresha.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports iri mu byishimo birenze ukwemera nyuma yaho Sunrise FC bizakina muri wikendi yishongoye

Amakuru atari meza ku bakunzi n’umukinnyi Paul Pogba