Umunyarwenya akaba umukinnyi wa filime Rufonsina wamenyekanye muri filime “Umuturanyi”, yinjiye mu mwuga wa sinema bimugoye ariko akomezwa n’uko yifuza gukabya inzozi yarose mu bwana bwe.
Uyu munyarwenya yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Karere ka Rubavu, nyuma aza gushaka ubuzima mu mujyi wa Kigali, aho yatangiye kubaka izina binyuze mu gutera urwenya no gukina filime.
Yahereye mu mukino w’iteramakofe, ariko akabona atakaza imbaraga ntacyo yinjiza, aza guhagarika ako kazi, ahubwo yinjira mu mwuga wo gukina filime abifashijwemo na Kankwanzi wamenyekanye mu Urunana.
Rufonsina yagize ati “Ninjiye mu mukino w’iteramakofi nkiri ku ntebe y’ishuri, ariko naje kubona atari ibyanjye amenyo azanshiramo ntacyo ninjiza ndabireka”.
Nubwo yinjiye muri filime nyarwanda, byasaga nko kugerageza kuko yari yarabyifuje kera ariko bitinda gusohora. Ubwo yatega umugongo ibindi byose akiyegurira gukina filime, benshi bacitse ururondogoro.
Kumenyekana kwe byamufashe igihe bimusaba no kwihiringa, kuko yabonaga ntaho kumenera ngo akabye inzozi, ariko Imana iza guca inzira atangira gukina filime ndetse yigarurira imitima ya benshi.
Ubwo yinjiraga muri sinema, filime yakinnyemo bwa mbere ntiyigeze isohoka, yarategereje amaso ahera mu kirere, gusa imiryango imwe n’imwe iramukingukira atangira gukina nk’uko yabirotaga akiri muto.
Muri 2009 yinjiye muri filime nyarwanda, amenyekana cyane binyuze mu gukina avuga ururimi rw’igikiga, bishimisha benshi bituma abayobozi ba filime zitandukanye bamubenguka bifuza kumukoresha.
Rufonsina wasekeje abatari bacye agaragara muri filime zikomeye mu Rwanda zirimo City Maid, Seburikoko, Ejo si Hera, Umuturanyi, Agahinda ka Liza, Umwari Serie, Nyirankotsa, Igitutu, Amahitamo n’izindi nyinshi.
Uretse kuba atambutsa urwenya nk’umunyamwuga, n’ibiganiro bye bigizwe n’urwenya kandi benshi bifuza kumuganiriza kugira baseke bishime binyuze mu guhuza ibiganiro.
Uwimpundu Sandrine wamenyekanye nka Rufonsina, yateye umugongo umukino w’ikubitamakofe kugira ngo yinjire mu nzozi ze zo kuba icyamamare muri filime nyarwanda kuko zari intego ze kuva mu bwana.
Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu munyarwenya ashimira abakunzi be bakomeza kumwereka urukundo yaba mu kazi ke ka buri munsi no mu buzima busanzwe kuko bimwongerera imbaraga zo gukora no kugera kure.