Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye Clapton Kibonke muri filime z’urwenya akaba azwi nka Gatogato muri filime ye bwite yise ‘Umuturanyi’ yateguje abafana be filime nshya agiye gishyira hanze.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clapton Kibonke yasohoye amwe mu mafoto yakuwe mu mashusho ya filime ye nshya agiye gushyira hanze.
Akimara gusohora ayo mafoto hasi yayo mafoto muri caption yahise yandikaho ati “Vuba cyane ndabaha filime nshya.”
Iyi filime yayise “IGITUTU” akaba ari filime ari guteganya gusohora mu minsi iri imbere dore ko ifatwa ry’amashusho y’ibice bya mbere biri kugana ku musozo.
Ni filime izaba ari nziza cyane dore ko kandi izagaragaramo ibyamamare bimaze kwigarurirau imitima y’abantu nka Rufonsina, Digidigi wamamaye muri Papa Sava, Lynda na we wamamaye mu Umuturanyi, hazagaragaramo n’umunyarwenya Ravanelly wamamaye kuri Tik Tok.