in

Rubavu:yakuyemo inda afatwa agiye kujugunya umwana

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, batahuye umugore ukekwaho gukuramo inda ubwo yari agiye kujugunya uruhinja, bahita bamenyesha inzego, zihita zimuta muri yombi.

Uyu mugore usanzwe ufite abana babiri, yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Bugoyi mu Kagari ka Bugoyi bamubonaga afite indobo irimo amaraso, bagahita batanga amakuru.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishimije Jean Bosco yavuze ko nyuma yuko abaturage batanze aya makuru, inzego zishinzwe iperereza zihutiye kuhagera zigahita zita muri yombi uyu mugore ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Gisenyi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu kimwaro n’isoni nyinshi umusore w’umusirikare yaguye ku babyeyi be batera akabariro aje ku batungura

Ikipe ikomeye mu Bubiligi ihanze amaso umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC