Umudamu witwa Ingabire Liliane yahishuye uburyo bamuroze kugira ibikeri mu nda bashaka kumuziza umugabo we wamukundaga cyane.Uyu mubyeyi mu kiniga cyinshi yagize ati ”Mu by’ukuri, njye ndi umu mama ariko umuntu utanzi ambonye yagira ngo ntabwo ndi umubyeyi, gusa njye sinkunda kwihakana abana banjye. Muri rusange iyo ibintu ubonye bidashoboka ushyira ku ruhande ukabyihorera”.
Yakomeje ati “Nari mbanye n’umugabo wanjye neza cyane, dukundana ankunda nanjye mukunda, nyuma rero abanzi ntibabura umuntu aza kutugirira ishyari ndarogwa ndogwa ibikeri mu nda nkajya numva bivuga bihuma mu nda ndetse baza no kunyangisha umwana wanjye, ku buryo atemeraga ko mukoraho kandi naramubyaye”.
“Nararwaye ndaremba ndananuka nshiraho nza guhitamo kwigendera ngaruka inaha, muri Rubavu. Umugabo wanjye twakundanye imyaka itatu tutarabana, anterura akanshyira hejuru mbese twari mu munyenga w’urukundo kugeza ubwo yaje kugendera ku mabwire y’abantu batugiriraga amashyari bikamviramo no kurogwa nkabura byose”.
Liliane yavuze ko yazize urukundo rw’umugabo we, bitewe n’uko bari bakundanye, maze asaba abafite ingo kuzitaho no kwirinda amabwire ya rubanda kugira ngo batajya basenya ingo zabo. Yagize ati “Ubuhamya bwanjye bukubiye mu bintu byinshi cyane ariko icyo nabwira abantu ni uko bajya bareka kugendera ku mabwire, bakareka kumva ibyo abandi bo ku ruhande, ubundi bikayubakira umuryango. Umugabo wanjye niwe nazize n’ubwo kugeza ubu ntabyo azi ariko njye ndabizi”.
Src:inyarwanda