Mu karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ukomeje kwidegembya nyuma y’aho asambanyije umukobwa w’imyaka ibiri , ndetse bikavugwa ko hari n’abandi yasambanyije.
Umuryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere Rubavu, uratabaza nyuma yuko umwana wabo w’imyaka ibiri asambanyijwe n’uw’imyaka 13 wo mu baturanyi ariko Ubugenzacyaha bukavuga ko budashobora kumukurikirana kuko uyu wasambanyije undi ataruzuza imyaka y’ubukure.
Uyu muryango wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, wabwiye RADIOTV10 dukesha aya makuru ko uri mu gahinda gakomeye ko kuba umwana wabo w’imyaka ibiri yarasambanyijwe n’uwo mu baturanyi tariki 04 Ukuboza 2022.
Bavuga ko kuri iyi tariki bahamagawe n’abaturanyi bababwira ko umwana wabo yasambanyijwe, baza bagasanga umwana wabo bamujyanye kwa muganga.
Umubyeyi w’uyu mwana [Se] yagize ati “Twasanze umwana bamujyanye i Nyakiriba bahita bamuha transfer yo kujya i Gisenyi bamujyana kuri One Stop Center.”
Undi mubyeyi w’uyu mwana [Nyina] avuga ko kuba umwana wabo yarasambanyijwe byatangiye kumugiraho ingaruka, ati “Byarambabaje cyane kugeza na n’izi saaha iyo gatangiye kwikoramo n’urutoki uba usanga kari kugenda kari gutandaraza.”
Aba babyeyi bavuga ko ikibashengura kurusha ibindi ari ukuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaranze gukurikirana uyu mwana wabononeye umwana, rukavuga ko na we akiri umwana atakurikiranwa mu nzego.
Se w’uyu mwana yagize ati “RIB yarambwiye ngo umwana w’imyaka 13 ntabwo yahanwa, ngo nimbyihorere ngo nta tegeko na rimwe rimuhana. Ndifuza ko yahanwa kuko si we wenyine amaze gufata, ngo amaze gufata abandi babiri ngo asigaje n’undi umwe.”
Ahanini usanga ibi iyo bibaye udepansa amatike gusa yo kujya kuri isange kandi mubyukuri ntacyo bari bunagufashe ababishinzwe(RIB)
Nanjye umwana wanjye yarafashwe ariko byateshejwe agaciro .So sad indeed 😢