Rubavu: Umusore wavuye mu karere ka Rutsiro agiye gushaka ubuzima mu karere ka Rubavu, yasanzwe yapfuye ndetse yanakuwemo n’amaso.
Umurambo w’umusore ukomoka mu karere ka Rutsiro wari waraje gushakira ubuzima mu karere ka Rubavu, yasanzwe yapfuye akuwemo amaso.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Kanama 2023 mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko ho mu murenge wa Rubavu.
Bamwe mu baturage twasanze ahari uyu murambo bavuze ko biteye agahinda kwica umuntu bakanamushinyagurira.Twagirayezu Patrick ati “Bamwishe bamunogoyemo amaso, bisa nk’aho bamwishe bamunize bakazana umurambo kuwujugunya muri uyu mudugudu.”
Akomeza avuga ko muri uyu mudugudu hakeneye gukazwa umutekano mu gihe cy’ijoro.
Undi witwa Aline yagize ati “Twamenye amakuru y’uko hari umuturage wishwe arangije aranashinyagurirwa, ariko iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.”
Ati “Amakuru y’urupfu rw’umuturage ukomoka mu karere ka Rutsiro wari waraje gushakira ubuzima muri Rubavu, twayamenye mu gitondo, inzego zirimo RIB zahageze kuri ubu zikaba zahise zitangira iperereza.”
Akomeza avuga ko uyu muturage yari asanzwe akora akazi k’izamu, ku manywa akirirwa ashakisha ubuzima
Yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe, ndetse bakirinda ibyaha.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.