in

NdababayeNdababaye

Rubavu: umubyeyi ufite uburwayi bukomeye arimanitse bamukura mu mugozi atashiramo umwuka(Video)

Umubyeyi witwa Uwamahoro Immaculee yatabawe agiye kwimanika mu kagozi nyuma yo kumara igihe kirekire afite uburwayi bukomeye bwamufashe ibihaha akajya abura uko ahumeka.

Uyu mu mubyeyi utuye mu Karere ka Rubavu atangaza ko ubu burwayi bwamufashe muri 2019 aho yagiye mu bitaro bitandukanye bagasanga ibihaha bye byaruzuyemo amazi menshi nyuma akajya abura umwuka ,akagira n’imisonga byinshi mu mbavu.

Avuga ko yivurije muri CHUK baza kumwohereza mu bitaro bya bikuru bya Ruhengeri aho bamubaze ariko ngo babaga igahaha kitari cyo binamutera igisebe kinini.Avuga ko yagiye acira amashyira bituma umugabo bari bafitanye umwana amuta arigendera.Avuga ko yakomeje kubaho mu buzima bubi, ndetse kuri ubu yarananutse cyane ndetse nta kizere cyubuzima afite.Gusa abantu bakomeje kumwitaho ariko asanga arimo kubarushya bituma afata icyemezo cyo kwiyahura.Akaba yatabawe n’abadamu b’abaturanyi bari baje kumusura.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

ibyo utaruzi ku nyama y’umwijima ikunzwe n’abatari bake

Ibikubaho mu gihe wirukanse n’amaguru nibura iminota 10