Rubavu : Umu Pastor yashize icyumba cy’amasengesho agamije kujya yiha akabyizi ku bagore n’abakobwa baza kugisengeramo
Hari abaturage bo mu mudugudu wa Rambo, akagari ka Kiraga, umurenge wa Nyamyumba w’akarere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’umupasiteri washinze icyumba cy’amasengesho ngo agamije kujya asambanya abagore n’abakobwa.
Uyu mugabo iyo ari kubabatiza arabwira ngo manika akaboko kawe k’iburyo uzakubaza ko uri umugore wange uzabyemere, ubwo wabikora akakubatiza, benshi baba baziko ari imihango yibatizwa isanzwe.
Ndetse uyu mu pastor abeshya abagore akabatuma ibyangombwa by’abana babo ababwira ko agiye kubashikira imishinga ibarihirira ishuri.
Hari uwo yatumye ibyangombwa arabizana, kugirango abimusubize amubwira ko atabimusubiza batabanje kuryamana, umugore aramubaza ati “ese pastor ko mfite umugabo ukaba ushaka ko ndyamana nawe” Pastor ati “ubwo nutabyemera uzirengera ibizakubaho n’umuryango wawe”.
Kuri ubu uyu mugabo yashutse umwana w’umukobwa amukura mu ishuri amujyana mubyamasengejo birangira amuteye inda, gusa uwo mwana bamubaza uwamuteye inda akanga kumuvuga ngo atazamuvuma agapfa, byumvikana ko yamubwiye ko nabivuga azamuvuma.
Kuri ubu abaturage bahangayikishijwe n’uwo mugabo ugiye kubamaraho abagore n’abana babo, ndetse basaba ubuyobozi ko bwamukurikirana.