in

Rubavu: Mu mirima y’abaturage habonetse ubutunzi bukomeye cyane ariko butangiye kubakururira akaga gakomeye

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba, abaturage bahangayikishijwe n’umutekano muke uri guterwa n’amabuye y’agaciro yabonetse mu murima yabo.

Mu kagari ka Kinigi niho havugwa inkuru y’abagabo bitwaje ibyuma babiteye urinda ahabonetse ayo mabuye y’agaciro, maze yitaba Imana.

Aya mabuye y’amabengeza yitwa belire bivugwa ko ari yo akorwamo amakaro n’amasahani y’amadongo, akaba yarabonetse mu mirima y’abaturage mu Mudugudu wa Burevu mu Kagari ka Kinigi.

Abo bagabo bateye ibyuma uwo waharindaga nabo bahise baraswa ubwo bagereagezaga gutoroka inzego z’umutekano ubwo zahageraga. Ibi byatumye abaturage bagira ubwoba none barasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kuhacungira umutekano byihariye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze agashya buhenda abafana bashaka kureba umukino ikipe y’abari n’abategarugori ifite uyu munsi

Abakomeje gushakisha Christian Atsu batangaje icyo basanze mu nzu iwe