in

Rubavu: Imbwa yariye igitsina cy’umwana w’imyaka 7 ikimaraho gusa nayo yahise ikorerwa ibiyikwiyiye

Mu karere Rubavu mu murenge wa Rugerero ho mu Kagari ka Kabirizi haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka 7 y’amavuko urembeye mu bitaro bya CHUK nyuma yo kurumwa n’imbwa y’iwabo yamurumye igitsina(ubugabo) bwe ibumaraho gusa nayo yahise yicwa.

Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, mu masaha ya saa saba z’amanywa, aho uyu mwana witwa Ntari Jistin Tildon yariwe n’imbwa ubugabo ubwo umukozi wo muri uru rugo yari hanze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ahamiriza aya makuri avuga ko umwana yahise ajyanwa kwa muganga kuri ubu akaba arwariye muri CHUK.

Uyu mukozi wo muri urwo rugo we na mugenzi we bari hamwe kuri ubu bakaba bafunzwe mu gihe bakirimo gukorwaho iperereza, kubera uburangare bagize imbwa ikarya ubugabo bw’umwana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin yazamuye imbamutima za benshi kubera amagambo yabwiye mama we amwifuriza isabukuru y’amavuko – AMAFOTO

Nyuma yo kubona kuguma mu Rwanda bitazashoboka, umukinnyi wa Rayon Sports ntakibarizwa mu bandi bakinnyi b’iyi kipe