Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, aho abaturage baganiriye n’itangazamakuru batangaje iby’iki kibazo cy’ibisambo byitwikiriye ijoro.
Bamwe muri aba baturage, bahamije ko aba barashwe amasasu yo mu mutwe.
Aba baturage bavuga ko bo ubwabo bari bumvise amasasu bakagira ngo ni ibisanzwe, bakabyemezwa n’amakuru biboneye bumaze gucya.
Uwitwa Mutuyimana Innocent yagize ati: “Amasasu twayumvise, none uyu mwanya nibwo twamenya ko umugabo warindaga ikirombe yapfuye. Batubwiye ko Niyibizi na Fabrice aribo bamwishe, ubwo bashakaga kumwinjirana ngo bajye kwiba”.
Byabaye ngombwa ko duhuza amakuru tumaze kubimenya, abo bantu barafatwa. Mu ijoro twaje kumva amasasu, tuzakumenya ko aribo barashwe bashaka gucika inzego z’umutekano”.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kinigi nk’uko umuyobozi w’Umurenge wa Nyamyumba, MULINDANGABO Eric yabitangarije ku muronko wa Telefone.
Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage abasaba kwirinda ubusambo, anabibutsa ko ari icyaha.
Yagize ati: “Ni abajura bitwikiriye ijoro baje kwiba amabuye y’agaciro, mu kirombe twari twarahagaritse. Bo baje batera icyuma uwacungaga umutekano, bimuviramo gupfa. Nyuma baje gufatwa n’inzego z’umutekano bashaka kwiruka bacika, niko kuraswa bahita bapfa.