in

Rubavu! Habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka nini yaguye mu muhanda rwagati

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rwaza, umudugudu wa Rwaza ahitwa kwa Gacukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, habereye impanuka y’imodoka yabirindutse ifunga umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yananiwe kuyobora imodoka, isubira inyuma ibirinduka mu muhanda ihita uwufunga.

Iyo modoka yavaga mu mujyi wa Gisenyi yerekeza i Nyabihu, ageze ahitwa kwa Gacukiro isubira inyuma igwisha urubavu ifunga umuhanda wose w’injira mu mujyi wa Gisenyi, gusa iyi mpanuka ntawe yahitanye ndetse nta n’uwayikomerekeyemo”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byabaye mu ijoro! Ku Gisiment inyubako ibikwamo inzoga z’ama-Rikeli yafashwe n’inkongi y’umuriro iteye ubwoba

Benshi bamukundira ubwiza bwe! Umukinnyikazi wa filime nyarwanda wakinaga muri ‘City Maid’ nti muzongera kuyimubonamo ukundi (IBARUWA ISEZERA)