in

RSSB Tigers yateye intambwe ikomeye mbere ya BAL 2026

Ikipe ya RSSB Tigers BBC iratanga icyizere gikomeye mbere yo kwitabira Basketball Africa League 2026 (BAL 2026), nyuma yo kwiyubaka no kongeramo abakinnyi n’abatoza bafite ubunararibonye.

Mu myiteguro ya nyuma y’iri rushanwa, iyi kipe yanasuwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wayifurije amahirwe masa ndetse anizeza ubufasha bwa Leta mu rugendo rwayo.

Mu rwego rwo kongera imbaraga no kuzamura urwego rw’imikinire, RSSB Tigers yakoze impinduka zikomeye yongeramo abakinnyi batandukanye. Abo barimo Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Teafale Leonard Jr, Craig Randall II, Mangok Mathiang, Dieudonné Ndizeye bavuye muri APR BBC, Furaha Cadeaux wavuye muri REG Basketball Club, ndetse na Cziya Chandelier wavuye muri Kepler Basketball Club.

Ku ruhande rw’abatoza, iyi kipe iyobowe na Henry Mwinuka, afatanyije na James Maye Jr. na Kenny Gasana, bakomeje gutegura iyi kipe mu buryo bw’imyitozo no guhuza abakinnyi bashya.

RSSB Tigers igaragaza intego yo kwitwara neza no guhatanira umwanya mwiza muri BAL 2026, cyane ko imyiteguro yayo igaragaza ko yiyubatse mu buryo bufatika.

Icyiciro cya Kalahari Conference kizabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 5 Mata 2026, mu gihe imikino ya nyuma izabera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.

Written by Alexandre Rugwiza

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Ese iki cyemezo cya CAF gifite aho gihuriye n’ibyabaye ahandi?

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO