Tariki ya 5 Mutarama 2025, habaye umukino wahuje Liverpool na Manchester United kuri Anfield, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Uyu mukino wagoye Liverpool by’umwihariko umukinnyi wayo
Trent Alexander-Arnold wagowe cyane na Diogo Dalot wa Manchester United
mu gice cya mbere, bituma Alexander-Arnold asimburwa ku munota wa 86 na Conor Bradley.
Roy Keane, wahoze ari kapiteni wa Manchester United, yashyizeho imvugo zikarishye ku mikinire ya Trent, agira ati: “Hari ibihuha bivuga ko Trent ashakwa na Real Madrid, ariko turebye uko ari kwitwara mu bwugarizi, ashobora kwerekeza muri Tranmere Rovers aho kujya muri Madrid. Imikinire ye iri hasi cyane, ni nk’iy’abana b’ingimbi.”
Ikipe ya Tranmere Rovers cyasubije Roy Keane bifashishije urwenya, aho yanditse ku rubuga rwa X igira iti: “Trent i Tranmere? Oya, dufite Cameron Norman tubaye turuhutse.”
Amasezerano ya Trent Alexander-Arnold muri Liverpool azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka, kandi bivugwa ko Real Madrid ishobora kumusinyisha, ariko ibyo bihuha bishobora kuba ari intandaro y’ibibazo mu mikinire ye, kuko bishobora kuba byamuteye igihunga.