Mu gihe amakuru akomeje gucicikana ndetse ari na menshi cyane yerekeza Cristiano Ronaldo muri Chelsea, abafana ba Manchester United bakomeje kutabyishimira ku buryo bukomeye.
Ibi byose bije nyuma y’uko umuherwe wa Chelsea Todd Boehly na Thomas Tuchel bagaragaje ko bifuza undi mwataka nyuma y’uko batandukanye na Romelu Lukaku werekeje muri Inter Milan.
Nkuko byagiye bitangazwa ni uko yagereranijwe na Romelu Lukaku wagarutse I Stamford bikamera nk’icyiza, Chelsea ngo irashaka kongera kwizirakaho igisasu gishobora kuyiturikana igihe icyo aricyo cyose.
Chelsea usibye Cristiano Ronaldo irashaka kandi kuzana kabuhariwe Raheem Sterling usanzwe ukinira Manchester City n’ikipe y’igihugu y’ubwongereza.
Uyu mugabo w’imyaka 37, aramutse avuye muri Manchester United akerekeza mu ikipe izakina Champions league nkuko abyifuza, byaba ari ikimenyetso kigaragazako agishaka kwitwara neza ndetse no gutwara ibindi bikombe bigiye bikomeye ku isi.