Uyu muherwe ukomoka mu Burusiya, nyuma y’uko igihugu cye gitangije intambara muri Ukraine, yahatiwe bikomeye no kugurisha Chelsea, ndetse n’indi mitungo yose yari afite mu bwongereza irafatirwa.
Imyaka yari ibaye 19 yose ayoboye Chelsea yayigejeje kuri byinshi ndetse, ayifasha gutwara ibikombe byinshi bishoboka ihinduka ikipe yigihanganje ku isi yose.
Ubwo byemezwaga burundu ko agurishije iyi kipe, yavuze amagambo yakoze benshi ku mutima, aho urukundo yari afitiye Chelsea ndetse n’ubwitange n’umurava yahoranaga bigoye ko hari undi uzabigezaho.
Yagize ati:” hashize amezi abiri mfashe umwanzuro wo kugurisha Chelsea burundu, nahoraga mparanira iterambere ry’iyi kipe uko bishoboka kose.”
” Nifuriza Chelsea ibyiza gusa, ndasaba abayiguze kwita kuri Chelsea y’abagabo ndetse n’iy’abagore, by’umwihariko irerero ry’abato.”
“Ndifuza gushimira abakinnyi ba Chelsea yaba abagiye cyangwa abagihari, nkashimira abatoza ndetse by’umwihariko abafana bose, nishimiye ikigega gifasha imbabare kigiye gushyiraho.”
Abasesenguzi benshi ntibatinya kuvugako bigoranye ko Chelsea yazabona undi muyobozi ufite umuhate n’umurava nk’ibya Roman Abrahmovic.