Roger Federer, wamaze gusezera kuri Tennis mu mwaka wa 2022, yashimiye cyane Rafael Nadal ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze mu mwuga we, avuga ko yahesheje ishema isi ya Tennis mu buryo budasanzwe. Aya magambo yuje ishimwe Federer yayatangaje mbere y’uko Nadal asezera ku mukino wa Tennis nyuma yo gukina imikino ya Davis Cup Finals izabera i Malaga muri iki cyumweru.
Nadal, ufite ibikombe 22 bya Grand Slam, azasezera ku mukino afite imyaka 38, nyuma y’imyaka myinshi y’amateka adasanzwe muri Tennis. Federer, nawe ufite Grand Slam 20, yahuye na Nadal inshuro 40, aho Nadal yamutsinze imikino 24, harimo umukino w’amateka wa Wimbledon mu 2008, Federer amutsinda inshuro 16.
Federer, ufite imyaka 43, yagaragaje amarangamutima ye kuri Instagram agira ati:
“Nk’uko witegura gusezera kuri Tennis, hari ibyo nifuza kukubwira mbere y’uko mbyivugira kandi numva nashobora kugira amarangamutima. Icya mbere, ndabizi neza ko wansize inshuro nyinshi, kandi uranyibutsa ko utigeze umpindura umukinnyi usanzwe. Wanteje imbere mu buryo ntatekerezaga, by’umwihariko ku kibuga cya Clay, aho numvaga nkinira mu rugo rwawe. Nahoraga mbona ko birenze ubushobozi bwanjye kugira ngo mpagarare imbere yawe.”
Si Federer wenyine wahaye agaciro umusanzu wa Nadal mu mukino wa Tennis. Serena Williams, umunyabigwi w’imyaka 42 ufite ibikombe 23 bya Grand Slam mu mukino umwe, nawe yagaragaje akababaro yatewe no kumva inkuru y’isezera rya Nadal. Yanditse kuri X agira ati:
“Kuki numva mfite intimba kubera gusezera kwa Rafael Nadal? Sinashobora kwihanganira gusezera.”
Serena yanasangije abamukurikira amashusho ye yambaye umupira wanditseho isura ya Nadal ndetse n’umukandara wagenewe abashyigikiye uyu mukinnyi ukomoka muri Espagne.
Ibi byose birerekana uburyo Rafael Nadal yasize inkuru idasanzwe muri Tennis, aho atazibagirana mu mateka y’uyu mukino kubera umwihariko w’uburyo yitwaye ku kibuga, ndetse n’amarangamutima yateye abakunzi b’umukino hirya no hino ku isi.