in

Rocky Kimomo we noneho bamukabirije,aratangaje cyane pe.

Rocky nuyu Muzungukazi bari bahuje urugwiro

Rocky Kimono yashushanyijwe mu buryo busekeje butangaje cyane we noneho Sir Kwizera yamukabirije uburyo yamushushanyije bukomeje gusetsa abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.

Uwizeye Marc yamamaye mu gusobanura filime mu mazina nka Rocky, Kimomo,Kirabiranya,Misekigoroye n’ayandi noneho yashushanyijwe mu buryo bisekeje pe, umushushanyi yitwa Sir Kwizera ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abantu kubera gushushanya ibyamamare bitandukanye noneho yageze kuri Rocky Kimomo ashushanya gusa aratangaje cyane,Kwizera yashushanyije ibindi byamamare birimo, Junior Giti, Shaddy Boo,Jay Squeezer, Clapton Kibonke n’abandi ndetse ushaka no kureba uburyo nabo bashushanyije mu buryo busekeje cyane.

Rocky Kimomo usibye kuba asobanura filime ni n’umushoramari ndetse afite na Company yitwa Rocky Entertainment,kugez’ubu Rocky nta mugore yari yashaka aracyari ingaragu,yavutse kuwa 24 Kanama 1991 kur’ubu afite imyaka 31.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wigishije Mutesi Jolly ashyize hanze umubano wabo dore ko yanamusuye i Wawa

” Narayiriye…” adaciye ku ruhande umunyamakuru Uncle Austin avuze ibyo yakoreye Power Fm