Andy Robertson myugariro wa Liverpool yagaye bikomeye ndetse ashinja uburangare bukomeye ndetse n’ubunyamwuga bucye UEFA bigendeye ku kuntu bakemuye ikibazo cy’abafana bari bateje akavuye I Paris.
Ku nzitiro zari ziri ku muryango yombi ya Stade de France, hari abafana benshi batinze kwinjira bituma bateza akavuyo kanaje gutuma umupira utangira utinzeho iminota 36 yose.
Abafana barenga 20,000 biri bari bageze hanze, ubwo polisi yageragezaga kubavana mu nzira ibateye ibyuka biryana mu maso (teargas).
Robertson yavuzeko irushanwa rikomeye nka Champions league, abaritegura batakagombye kuba baragize uburangare bigeze hariya byatumye imwe mu miryango y’abakinnyi ihera hanze ntibashe kwinjira.