Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yatangaje ko Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, yahawe iminsi irindwi yo kuruhuka nyuma yo kugira imvune mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Nubwo iyi minsi igaragara nk’itunganye kugira ngo akire, amakuru ahari avuga ko ashobora gusiba imikino itatu ikomeye Rayon Sports ifite mu minsi iri imbere. Iyo mikino irimo uwo bazahuramo n’Amagaju FC, Gorilla FC na Gasogi United.
Kubura Kapiteni Muhire Kevin byaba ari igihombo gikomeye kuri Gikundiro, cyane ko ari umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe. Rayon Sports izakomeza gukurikirana uko imvune ye igenda ikira, harebwa niba ashobora kugaruka vuba mu kibuga.