in

Robertihno wanenze ba rutahizamu atoza muri Rayon Sports, yatangarije ubuyobozi rutahizamu abona wamufasha gutsinda igitego byinshi maze ubuyobozi bwa Murera bumukurira inzira ku murima

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje umutoza wayo, Robertinho ko rutahizamu w’Umugande yifuza, witwa Milton Karisa atamubona kuko ahenze.

Nyuma y’uko atoje umukino wa gicuti na Muhazi United ku wa Gatatu w’icyumweru gishize bakayitsinda 1-0, Robertinho yavuze ko afite ikibazo cya rutahizamu.

Ayo magambo yayasubiyemo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma yo gutsindwa na Azam FC kuri Rayon Day avuga ko ikipe ye ibura rutahizamu uzamutsindira ibitego byinshi kuko abo afite batari ku rwego yifuza.

Biravugwa ko rutahizamu Milton Karisa usatira anyuze ku mpande, Robertinho yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko abona yakemura ikibazo cyo gushaka ibitego muri iyi kipe, gusa ariko ubuyobozi bwamubwiye ko ari umukinnyi mwiza ariko bigoye ko bamuzana kuko ahenze batamwigondera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

PSG yatangiye kurema isoko

FERWAFA yanze umukino wa Rayon Sports na Mukura VS kubera APR FC na Police FC