Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, ku myaka 102 y’amavuko.
Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu nama Nkuru y’Igihugu.
Inshamake ku byaranze ubuzima bwa Nyakwigendera Pasiteri Ezra Mpyisi.
Ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, Ezra Mpyisi yari umujyanama we.
Umwami Mutara III Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi nabwo yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wimye ingoma kugeza 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’ishyaka Parmehutu.
Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugaruka mu Rwanda mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.
Mpyisi kandi yagiye agaragara mu biganiro ku binyamakuru binyuranye mu butumwa yatangaga yakundaga kugira inama urubyiruko utibagiwe n’abakuzeu.
Pasiteri Ezra Mpyisi yatabaritse kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, akaba yitabye Imana ku myaka 102.