in

RIP: Uwayoboye ikipe yo mu Rwanda igihe kingana n’imyaka 6, yitabye Imana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Ndayisaba Jean Damascène wabaye Perezida w’Ikipe ya AS Muhanga, yitabye Imana mu ijoro kuri uyu wa 14 Ukwakira, azize uburwayi.

Nk’uko bitangazwa na IGIHE, yaganiriye na bamwe mu babanye na we mu buyobozi bwa AS Muhanga, hagati ya 2017 na 2023, bavuga ko Ndayisaba yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba yari amaze igihe kigera ku mezi abiri arwaye kanseri y’umwijima.

Aba bavuze ko yagiye no kwivuriza muri Kenya, ariko akongera kugaruka mu Rwanda.

Ndayisaba Jean Damascène yayoboye AS Muhanga hagati ya 2017 na 2023, aho iyi kipe yakinnye mu Cyiciro cya Mbere nyuma ikongera gusubira mu Cyiciro cya Kabiri ibarizwamo uyu munsi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bakaraganye abari kureba amakuru barumirwa! Umunyamakuru Gloria Mukamabano wa RBA yabyinanye n’abandi Salsa ubwo yari ari gusoma amakuru ya RTV yo ku mugoroba (VIDEWO)

“Ntabwo ndasinya” Muhire Kevin urimbanyije imyitozo muri Rayon Sports yashyize abafana bayo mu rujijo nyuma y’ibyo yatangarije itangazamakuru