Usabuwera Diane w’imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z’ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye urwo abaturage bita amayobera, mu myaka itagera kuri 15.
Amakuru BWIZA dukesha iyi nkuru yahawe n’umwe mu bo mu muryango we utashatse ko amazina ye atangazwa, akanashimangirwa n’umukuru w’umudugudu wa Butare byabereyemo, Mbarushimana Alfred, avuga ko Usabuwera yavuye ku kazi ke k’ubudozi nimugoroba nk’uko bisanzwe muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, ageze mu rugo ararya, araryama nk’ibisanzwe nta n’igicurane ataka, mu gitondo nyina amuhamagaye ntiyitaba,agiye kumureba asanga yapfuye.
Mudugudu Mbarushimana Alfred ati: “Amakuru nahawe na nyina wantabaje, ni ay’uko uwo mukobwa yaryamye mu ma saa mbiri z’ijoro kimwe na mukuru we bakorana akazi k’ubudozi mu Kirambo,ariko buri wese arara mu cyumba cye,na nyina araryama, nka saa yine bumva umukobwa arasohotse bisanzwe, aragaruka, arayama.’’
Icyateye urujijo abaturage nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, ngo ni uko bashatse kujyana umurambo mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, nyina akanga avuga ngo bimuruhiriza umwana bamujyana ku bitaro,imfu z’abana be arazimenyereye, azi aho zituruka,n’abandi 2 ni uko bamaze gupfa mu myaka itagera no ku 10, ngo na se ubabyara ni uko yapfuye imyaka ntiraba 15.