in

RIP! Umusore wari ugize imyaka 39 yibana, yatashye ahita yishyira mu mugozi apfa adasambye

Umusore wari mu kigero cy’imyaka 39 yasanzwe mu nzu yabagamo mu Mudugudu wa Kibirizi, mu Kagari ka Kimana, mu Murenge wa Musha ho mu Karere ka Gisagara yiyahuye.

Amakuru avuga ko bikekwa ko yiyahuye kuko bamusanze mu nzu wenyine anagana mu mugozi w’umwenda yari yizirikishije mu ijosi.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha ashyira ku manywa ku wa 4 Ukwakira 2023, aho abaturanyi babanaga mu rugo aho yari acumbitse bategereje ko abyuka bagaheba.

Ngo byagezeho batangira kugira amakenga, baza kumena idirishya barungurutse babona umuntu umanitse mu nzu atanyeganyega. Bahise bihutira guhamagara ubuyobozi buhageze busanga yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rutaganda Jean Félix, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iby’urupfu rw’uyu musore, avuga ko Urwego rw’Ubugenzacya RIB, rwatangiye iperereza ku by’urupfu rwe.

Yagize ati “Mu bimenyetso by’ibanze byagaragaye ni uko yiyahuye kuko twasanze inzu yari arimo ikingiye imbere kandi nta wundi muntu twasanzemo usibye uwo murambo.’’

Akomeza avuga ko bakimugeraho basanze umurambo we unagana mu nzu ushumikishije umugozi w’umwenda byagaragaraga ko ukomeye mu ijosi.

Rutaganda yavuze ko mu buzima busanzwe nyakwigendera yari yari akunze kuba i Kigali n’ubwo avuka muri aka gace, akaba kandi yibanaga aho yari acumbitse.

Yagiriye abaturage inama yo kwirinda gufata ibyemezo yita ko bigayitse byo kwiyahura kuko bidakwiye, akabasaba ko uwaba afite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bukamufasha kugikemura.

Ati “Umwanzuro nk’uriya uragayitse mu by’ukuri kuko kwiyambura ubuzima ntibiba bikwiye. N’ubwo tutarabona ibisubizo bya muganga ngo tumenye icyo yazize nyakuri ariko tugira inama abaturage yo kujya bagisha inama ku kibazo cyose bagira haba mu muryango, mu baturanyi cyangwa se ubuyobozi, bakabafasha kugikemura.’’

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane ukuri ku cyamwishe. Biteganyijwe ko nyakwigendera azashyingurwa ku wa 5 Ukwakira 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka yari yapfiriye mu muhanda aho yahitanye abapolisi babiri bari bahekanye kuri moto

Videwo y’umunsi! Amashusho ya Judy Bosslady yasohokanye n’umwana we amutwaye mu kagare kabana ikomeje gutera benshi ubwuzu