in

RIP Piece Mushabe Fred na Ngaboyimana Jean Flex: Amakuru mashya ku modoka yakoreweho impanuka n’abapolisi ba biri bakahasiga ubuzima

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 5 Ukwakira 2023 mu rukerera ahagana saa Kumi za mugitondo nibwo hamenyekanye amakuru y’impanuka ya moto yari ihetse abapolisi babiri.

Abo bapolisi baje ku gonga imodoka yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda maze bahasiga ubuzima gusa nubwo byagenze gutyo ntago haremezwa niba Koko urwo rupfu rwatewe no kugonga iyo modoka gusa.

Gusa andi makuru ahari n’uko iyo modoka yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda atari iyo mpanuka yonyine ihabere kuko hari n’umunyonzi wagonze iyo modoka arakomereka bikomeye cyane.

Umuvugizi wa police mu ntara y’amajyepfo avuga ko nubwo bagonze imodoka iperereza rigikomeje kuko iyo modoka yo ntakosa ifite kuko yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda.

Amazina y’abo bapolisi bitabye Imana harimo uwitwa Piece Mushabe Fred ndetse ndetse na mugenzi we Ngaboyimana Jean Flex imirambo yabo ikaba yahise ijyanwa ku bitaro bya Kabgayi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ababyeyi gito bikoze mu nda bica inzirakarengane igiteye agahinda ni aho bashyize umubiri wu uwo muziranenge

Amakuru agezweho: CAF ijombye igikwasi mu gisebe cya Rayon Sports