in

RIP Philemon : Byari Amarira n’agahinda mu muhango wo gushingura IGIRUBUBASHA Philemon wari usoje S6 ategereje amanota y’ibizami bya Leta

RIP Philemon : Byari Amarira n’agahinda mu muhango wo gushingura IGIRUBUBASHA Philemon wari usoje S6 ategereje amanota y’ibizami bya Leta

kuwa mbere nibwo inkuru y’akababaro yasakaye mu banyeshuri biganye ivuga ko IGIRUBUBASHA PHILEMON wari usoje ayisumbuye yitabye Imana.

Uyu musore w’imyaka 18 yari asoje ayisumbute mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga, yari ategereje amanota y’ibizami bya Leta kuko yari yarakoze uyu mwaka.

Amakuru ahari avuka ko uyu mwana wa pasiteri yarwaye iminsi nk’itatu gusa agahita yitaba Imana.

Yitabye Imana kuwa 30 Ukwakira 2023, afite imyaka 18, yashyinguwe kuwa 31, mu irimbi rya Nyarufunzo.

Uyu mwana yabanaga n’ababyeyi be mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere akagari ka Nyarufunzo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Eric : Umunyeshuri witwa Eric wari urangije S6 ategereje amanota yitabye Imana

Dore ibihano bifatirwa umuntu wafashwe acuruza inyama z’imbwa mu bantu