Umukinnyikazi wa firime z’uruhererekane hano mu Rwanda uzwi kw’izina rya Nyiramana wamenyekanye muri filime Seburikoko yitabye Imana.
Amazina ye nyakuri ni Chantal Nyakubyara
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2023 nibwo iyi nkuru y’incamugongo muri Sinema Nyarwanda yamenyekanye.
Umwe mu nshuti z’uyu mubyeyi banakinanaga muri filime, yavuze ko yazize uburwayi ndetse yari amaze iminsi avuye mu bitaro.
Ati” Yazize uburwayi. Yari amaze iminsi mike avuye kwa muganga, yaguye iwe mu rugo.”
Amakuru avuga ko Nyiramana yari amaze igihe arwaye, ngo yarwaye Diyabeti (Diabets) ariko abimenya atinze, nyuma haje kuziramo n’umuvuduko w’amaraso.
Akaba yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ariko yari amaze iminsi 3 bamusezereye yaragiye kurwarira mu rugo.
Nyiramana yakinnye filime zitandukanye ariko yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, Seburikoko akinamo adafite umugabo aho abagabo benshi bo muri Gatoto baba bamutereta.