in

RIP Ntwari, umwana w’imyaka 12 yapfuye urupfu rudasobanutse na nubu bikomeje kuba ihurizo mu mitwe ya benshi 

RIP Ntwari, umwana w’imyaka 12 yapfuye urupfu rudasobanutse na nubu bikomeje kuba ihurizo mu mitwe ya benshi

Byabereye mu mudugudu wa Gakenkeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza ahagana i saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatanu.

Nyakwigendera yitwa Ntwari Kalinda Loîc yari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko nk’uko ubuyobozi bubivuga, yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Amakuru avuga ko umurambo we wabonwe n’umubyeyi we, Ubuyobozi bukomeza buvuga ko umurambo we nta bikomere bigaragara ufite, bityo bikomeje kugorana niba uyu mwana yaba yiyahuye cg yishwe.

Abaturage b’aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko umwana w’imyaka 12 bigoranye kuba yatekereza kwiyahura, nubwo yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi, kandi uwo mwana yabanaga n’umubyeyi (nyina) akaba nta kibazo kizwi yari afite, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza

Ntwari Kalinda

Ivomo: UMUSEKE 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

(Ikigoryi)! Diamond platnumz yihanije bikomeye pasiteri wamumenyereye

RIP Niyitegeka Hertier: habaye impanuka y’imodoka iteye ubwoba ihitana abantu harimo n’umusore wari uyitwaye